in

Umukobwa yategereje ubukwe araheba ,ahitamo gushinga ivi yambika impeta umusore

Umukobwa wo muri Nigeria aherutse kwerekana ko yarambiwe no gutegereza umukunzi we udashaka gukora ubukwe maze ahitamo kumuterera ivi amwambika impeta

Mu binyamakuru bitandukanye birimo Expressiveinfo na Onlinenigeria, byerekanye amafoto n’amashuho y’umukobwa warambiwe no gutegereza mu rukundo kandi nta mpeta yambaye biba ngombwa ko ari we uyiyambikira umusore.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yari amaze mu rukundo imyaka isaga 7 ntabukwe ndetse nta n’impeta yambitwe, ibi byatumye ahitamo gutungura umukunzi we aba ari we umwambika impeta. Nigeria ni igihugu gifite abakobwa benshi cyane bakuze batagira abagabo ariyo mpamvu humvikana cyane abakobwa bahitamo gutera ivi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

IFOTO Y’UMUNSI: Chiellini yari akuyemo iyokotsa Saka ubwo bahataniraga igikombe

AMAFOTO: Bwa mbere Sergio Ramos yagaragaye yambaye imyenda yanditseho #VisitRwanda