in

Umukobwa w’imyaka 17 yatwikishijwe peterori (petrol)

Mu mujyi wa Yumbe ,mu gace ka Cwinya mu gihugu cya Uganda ,haravugwa umwana w’umukobwa w’imyaka 17 watwikishijwe Petrol n’agatsiko k’amabandi ,icyakora nyuma y’amasaha macye 7 muri abari bagize ako gatsiko bagahita batabwa muri yombi.

Ikinyamakuru Monitor dukesha iy’inkuru ,kivuga ko umwe muri 7 bagize agatsiko k’amabandi batawe muri yombi ari umugabo w’uyu mukobwa , ndetse ko imwe mu mpamvu yatumye atwikwa ari uko umugabo we yatsetse ko uyu mukobwa yari yibye nyirabukwe amafaranga ariko umukobwa yabihakana umugabo we ntabyumve.

Kugeza kuri ubu yaba umugabo w’uyu mukobwa n’abafatanije nawe bose guhohotera uyu mukobwa bafungiye kuri sitasiyo ya Yumbe ,mu gihe uyu mukobwa nawe ari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Yumbe Hospital.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yannick Mukunzi yishimiwe na bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu Amavubi bagaragaza imbamutima zabo

Uwari wambitswe impeta na rutahizamu Issa bigirimana ari mu rukundo n’undi musore