in

Umukobwa wa Jackie Chan yavuze ikinu yakora Papa we agira ubwoba aho kujya guhura na nyina

Umukobwa wa Jackie Chan,witwa Etta Ng Chok Lam,yavuze ko yahitamo gukomeza kuba inzererezi ntagire aho atura aho kujya kubana na nyina umubyara.

Uyu mwana w’umukobwa w’imyaka 23 yashwanye na nyina umubyara nyuma yo gushyingiranwa n’umukobwa mugenzi we umurusha imyaka 12 y’amavuko.

Uyu mwana Kizigenza muri Hollywood,Jackie Chan yamubyaranye n’umugore witwa Elaine Ng;kuwa 19 Ugushyingo 1999.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa akimara gukora ibi bintu ntibishimishe umuryango we,yahisemo kwigendera none ubu ngo ntagira aho aba.

Uyu mukobwa ngo yanze gusangira na nyina umubyara ku bunani bw’umwaka w’Abashinwa.

Uyu mukobwa abajijwe impamvu ngo yagize ati “Nahitamo kutagira aho kuba no kurya imigati yatakaye aho kujya mu rugo guhura na mama.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Imikino itanu APR FC na Rayon Sports zifite imbere ishobora gusiga ikipe imwe isize indi ku buryo bukomeye

Burya ingeso yanze gucika! Umukinnyi wa APR FC akomeje kunanirana nubwo afasha ikipe ye