in

Umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu yatunguye benshi ubwo yihinduraga nk’umuzungu ku munsi wo kwambikwa impeta

Uyu mukobwa wo muri Ghana ufite ubumuga bw’uruhu yatunguye abantu ubwo yikoragaho rikaka akihindura nk’umuzungukazi,yitegura kwambikwa impeta ya’fiançaille’.

Bervelyn ni inkumi yo muri Ghana imaze iminsi ibiri yambitswe impeta y’urukundo. Yatunguye benshi ku munsi w’ibirori nyir’izina agaragara nk’umuzungu w’uburanga mu gihe aho atuye bari basanzwe bamuzi nk’ufite ubumuga bw’uruhu. Ifoto y’uko yasaga muri ibi birori bye yayishyize kuri Instagram maze buri wese mu bari bamuzi atangarira uburanga bwe.

Nawe ubwe yagaragaje ko yashimishijwe n’ubwiza yari afite kuri uwo munsi maze ajya munsi ya ya foto ashimira ababimufashisjemo bakoresheje ibirungo by’ubwiza. Ati ”Barima mubyeyi wakoze mu buryo butangaje wakoresheje. Watumye numva nshimishijwe n’uko ndi ku munsi w’ibirori”.

Barimah Makeup niyo kompanyi yakoreshehe amayeri menshi mu kumusiga ibirungo by’ubwiza maze bwa bumuga bw’uruhu irabuhisha imuhindura umuzungu w’uburanga butangaje ku buryo byatunguye benshi.

Iyi kompanyi yagaragaje uko yaje asa n’uko yagize ubwiza budasanzwe nyuma yo kumusigaIyi kompanyi yo muri Ghana ihagarariwe n’uwitwa Nana Asante Augustine ufite ubunararibonye muri aka kazi bwayihesheje ibikombe byinshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Menya ibintu bitangaje ushobora kuba utari uzi ku nyoni idasanzwe bita 《Yesu》.

Cyore:Umugabo yarakaje indaya imumenaho amavuta ashyushye.