in

Umukobwa mwiza urangije kaminuza yateye benshi amarangamutima nyuma yo kwandika icyapa ashaka akazi ku muhanda.

Uyu mukobwa warangije kaminuza yatunguye abahisi n’abagenzi nyuma yo kwandika icyapa akajya ku muhanda asaba akazi.Ibinyamakuru byo muri Nigeria birimo legit.ng byanditse inkuru ivuga ko benshi mu babonye iyi foto y’uyu mukobwa bamugiriye impuhwe maze bavuga ko yatekereje neza kuko atari abantu bose bafite ubushobozi bwo kwihangira imirimo. Hari abashimye icyemezo yafashe kuko biruta kwiyandarika ujya mu bagabo, abandi bavuga ko wasanga hari abafite ubushobozi nk’ubwe bamutwaye akazi kubera kubura gisunika.

Umwe yagize ati “Abantu badafite ubushobozi nk’ubwe bamutwaye akazi kubera ko nta mafaranga afite cyangwa nta wo kumusunika”. Undi yagize ati “Ni mwiza. Byaba byiza ko afata icyapa nka kuriya kurusha kwiruka mu bagabo b’abakire mu busambanyi. Imana izamuha akazi keza”.

Undi yagize ati “Umuntu ufite Master’s degree ahagaze ku muhanda afashe icyapa ngo ashaka akazi. Ndababaye cyane.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Kwizera Alexis
Kwizera Alexis
3 years ago

Uwo yiyumviriye neza Cane azokaronka

Ihere ijisho ifoto ya The Ben ari mu ishusho nk’iyigisamagwe yakanze abantu

Umubikira akomeje guca ibintu nyuma y’ibyo yakoze yambaye ikanzu n’ivara(video)