Inkuru rusange
Umukobwa muto cyane akomeje kwibasirwa bikomeye kubera urukundo rudasanzwe akunda umusaza (AMAFOTO)

Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 21 akomeje kubangamirwa n’inshuti n’umuryango nyuma yuko atangiye gukundana n’umugabo bivugwa ko amurusha imyaka 27 yose.
Uyu mukobwa yatangiye gukunda uyu mwarimu umurusha imyaka 27 ubwo yabonaga amashusho akora ku rubuga rwa You Tube gusa urukundo rwe n’uyu mwarimu rwarakaje ababyeyi be nkuko yabitangaje.
Uyu mukobwa wiga psychology ntiyashakaga umukunzi ubwo yabonaga bwa mbere izi videos z’uyu mwarimu kuri You tube mu myaka 3 n’igice ishize.
Jana yar afite imyaka 18 ubwo yarebaga aya mashusho y’uyu mwarimu ahita amwandikira kuri email amubwira ko yamukunze.
Aba bombi batangiye kwandikira bikuza umubano wabo kugeza ubwo baje guhura ku nshuro ya mbere mu Ukuboza 2017,urukundo rwabo ruriyongera.
Uyu mukobwa Jana yavuze ko ababyeyi be barakajwe no kumva ko akundanan’uyu mugabo ukuze cyane mu gihe umuryango wa Peter nawo ngo wamubwiye ko atifuza kumubona akundana n’umwana abyaye.
Jana ahamagara bwa mbere Peter yamubwiye byinshi kuri we arangije amusobanurira ko yifuza ko baganira byinshi kuri Philosophy.
Uyu mugabo nawe yamubwiye amwe mu mateka y’ubuzima bwe ndetse amusobanurira byinshi kuri Philosophy basanga hari ibyo bahuriyeho.
Peter wari utuye mu mujyi wa Frankfurt yagenze ibirometero bisaga 300 agiye kureba uyu mukobwa ukiri muto birangira bemeranyije gukundana.
Aba bombi bakomeje gukundana mu buryo buteruye kugeza ubwo uyu mugabo Peter yasabye Jana ko bakundana gusa ababyeyi babo babanje kurwanya uru rukundo rudasanzwe.
Jana yavuze ko imyaka abantu barutana itagakwiye kuba imbogamizi
y’urukundo ndetse aba bombi bashinze konti ya Instagram yitwa @30chronia bahuriyeho ibafasha kwigisha abantu.
Ati”Urukundo nta myaka rugira ahubwo rutanga ibyishimo.Simbona isura y’ubuzima bwanjye ntari kumwe n’uwo dusangiye ubuzima.”
Uyu mukobwa avuga ko abantu bagenda bamwibasira ngo akundana n’umusaza nugwo we ngo atabiha agaciro cyane.




-
Imyidagaduro22 hours ago
Umunyamakuru Jules Karangwa n’umugore we bizihije isabukuru y’imyaka itatu bamaze barushinze (amafoto)
-
Imyidagaduro1 day ago
Miss Igisabo yifashishije indirimbo y’urukundo yifurije Bruce Melodie isabukuru nziza y’amavuko
-
imikino23 hours ago
Umukinnyi w’Amavubi wiyerekanye cyane muri #TotalCHAN2020 agiye kugurwa akayabo yerekeze mu ikipe ikomeye ku mugabane w’i Burayi
-
Imyidagaduro2 days ago
Producer Eleeeh yasobanuye impamvu abatunganya amajwi bakora nijoro anagenera ubutumwa abavuga ko akora indirimbo ziri mu njyana imwe
-
inyigisho1 day ago
Ntuzemere gushyingiranwa n’umukunzi wawe niba adashobora gusubiza ibi bibazo.
-
Imyidagaduro14 hours ago
Inzozi z’igihe kirekire za Niyo Bosco zirashyize zibaye impamo
-
Ubuzima2 days ago
Ngibi ibimenyetso byakwereka ko umuntu yakuriye mu muryango ukennye cyane.
-
Imyidagaduro21 hours ago
Miss Pamella Uwicyeza yerekanye ko agifite ku mutima The Ben nyuma y’iminsi mike amusize akerekeza muri Amerika