in

Umukino wa APR FC na Police FC washyizwe kuri Sitade nshya

Nyuma y’iminsi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA rimenyesheje amakipe arimo APR FC na Police FC ko umukino uzabera kuri Sitade ya Bugesera, byamaze kwemezwa ko umukino wimuriwe ku yindi Sitade.

Uyu mukino nyuma yo gutangazwa ko uzabera i Bugesera, Police FC yahise ibyanga ivuga ko itakakira umukino wayo kuri Sitade APR FC isanzwe yakiriraho, FERWAFA none yamaze kwemezako uyu mukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium.

Ku munsi w’ejo kuwa gatandatu nibwo uyu mukino uzaba, ku isaha ya saa cyenda z’amanwa nibwo uzaba utangira ndetse Kandi abafana baranemewe uyu mukino bazawureba ntakibazo bafite.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bazindutse iyarubika: Abayoboke b’idini rya Islam bazindukiye kuri Kigali Pelé Stadium mu gusoza igisibo cya Ramadhan – VIDEWO

Wa mugore we ntiba udakora ibi bintu nta mugabo uzakwiruka inyuma uko waba usa kose