in

Umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali wimuwe kubera igikombe cy’isi 

Umukino urahuza ikipe ya Rayon Sports na AS Kigali ku munsi wejo, hajemo Impinduka zikomeye ku masaha uyu mukino wari buzabere.

Kuri uyu wa Kane tariki ya 24 Ugushyingo 2022, harakinwa umukino w’ikirarane utarakiniwe igihe kubera imikino nyafurika ikipe ya AS Kigali yakinaga bituma umukino wayo na Rayon usubikwa.

Uyu mukino ishyirahamwe ry’umupira w’amagura hano mu Rwanda FERWAFA yari yatangaje ko uzabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo ukaba ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba Ariko washyizwe ku isiha ya saa cyenda z’amanwa kubera umukino w’igikombe cy’isi irahurirana n’uyu mukino.

Imikino myinshi ya hano muri Shampiyona irimo gukinwa kuri aya masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ntabwo arimo kubona abantu muri Sitade kubera iyi mikino y’igikombe cy’isi ariyo mpamvu uyu mukino wimuwe kugirango hazabe hari abafana bahagije.

Umukino watumye uwa Rayon Sports na AS Kigali wimurwa ni umukino uzahuza ikipe ya Portugal ifite abafana benshi hano mu Rwanda na Ghana ikomoka muri Afurika, ariko bahisemo kuwuhuriranya n’uwa Uruguay na Korea y’amajyepfo utitezwe n’abantu benshi hano mu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamideli akaba n’umunyamakuru Bianca Baby akomeje kuvugisha abantu kubera amafoto ye agaragaza amatako ye(Amafoto)

Pep Guardiola utoza Man City nyuma yo kongera amasezerano azageza 2025 byatumye aca agahigo atari yarigeze