in

Umukinnyi wahembwaga akayabo muri Rayon Sports yemeye kugabanya umushahara ku buryo bukomeye kugira ngo azongere amasezerano

Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Kenya, Paul Were Ooko yatakambiye ubuyobozi bwa Rayon Sports asaba ko mu mpeshyi y’uyu mwaka bazamwongerera andi masezerano y’umwaka umwe.

Harabura amezi akabakaba ane ngo umwaka w’imikino wa 2022-2023 ushyirweho akadomo, bamwe mu bakinnyi bakaba batangiye gutekereza ku hazaza habo niba bazongera amasezerano cyangwa bazajya gushakira ubuzima ahandi.

Ku ikubitiro Paul Were Ooko usatira izamu aciye mu mpande yasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports kuzamwongerera amasezerano kuko yifuza gukomeza gukinira iyi kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Paul Were Ooko yifuza kongera amasezerano mbere y’uko ayo yari asanganywe arangira, akaba yavuze ko azemera kujya ahembwa ibihumbi 800 ni mu gihe yari asanzwe afata miliyoni y’Amanyarwanda buri kwezi.

Paul Were Ooko yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe, ntabwo yatanze umusaruro ushimishije yari yitezweho gusa ni umwe mu bakinnyi bafite impano ikomeye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Burya abagabo n’imari wee! Abagore bateranye ingumi karahava bapfa umugabo

Nyakabanda: Hari umukobwa ufite abana 2 gusa akaba nta numwe azi se, ariko yasobanuye impamvu atamenye se w’aba bana kugeza magingo aya