in

Umukinnyi wa Rayon Sports akomeje gusuzugura bagenzi be abemeza ko ntamupira bazi usibye gukundwa n’umutoza

Umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports, Paul Were Ooko yabwiye bagenzi be bakinana ko arusha ubuhanga Heritier Luvumbu Nzinga maze bose bamwamaganira kure.

Ku munsi w’ejo nibwo Rayon Sports yari yerekeje mu Karere ka Karongi gukina na Inkuba FC, uyu mukino ukaba waraje kurangira Inkuba FC inyagiwe na Rayon Sports ibitego bine ku busa.

Ubwo umukino wari urangiye Paul Were Ooko yemeje ko muri Rayon Sports nta mukinnyi umurusha ubuhanga ku mupira ndetse ko arusha Heritier Luvumbu Nzinga ufatwa nk’inkingi ya mwamba muri Rayon Sports maze bagenzi be bamubwira ko ari kwikirigita agaseka.

Paul Were Ooko yageze mu ikipe ya Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize ayisinyira amasezerano y’umwaka umwe uzarangira nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Uyu mukinnyi ari kwifuza kongera amasezerano y’umwaka umwe muri Rayon Sports, gusa biragoye kuko nta musaruro ushimishije yigeze atanga mu gihe ayimazemo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza kuri Clapton Kibonge

Pasiteri yafunze urusengero igitaraganya nyuma yo gutsindira akayabo muri Betting