in

Umukinnyi wa Rayon Sport akomeje kubabazwa cyane na Paul Were kubera umutoza w’iyi kipe

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sport ukina aca kuruhande Tuyisenge Arsene akomeje kubabazwa cyane nuko Haringingo Francis akinisha Paul Were kandi atamurusha umupira.

Tuyisenge Arsene yavuye mu ikipe ya Espoir FC aguzwe muri iyi meshyi ishize aza mu ikipe ya Rayon Sports kimwe n’abandi bakinnyi iyi kipe yaguze harimo Iraguha Hadji, Mucyo Didier Junior ndetse n’abandi benshi.

Tuyisenge Arsene mu mikino micye amaze gukina muri Rayon Sports yahise ahamagarwa mu ikipe y’igihugu nubwo bitavuzweho rumwe n’abantu benshi bitewe nuko nta kintu yari yakagaragaje muri iyi kipe ya Rayon Sports.

Nyuma yo kuva mu ikipe y’igihugu nta kintu afashije yagarutse mu ikipe ya Rayon Sports akajya akina asimbuye cyane ko iyi kipe yaguze abakinnyi beza kandi bakomeye bakomoka hanze y’u Rwanda barimo Paul Were, Mbirizi Eric ndetse n’abandi.

Gusa uyu musore ntabwo arimo kubyishimira, Amakuru YEGOB yamenye ni uko Arsene avuga ko Haringingo Francis akinisha Paul Were kandi atamurusha umupira.

Ibi ntabwo bivugwaho rumwe n’abakurikira umupira w’amaguru kubera ko bikunze kuba cyane ku bakinnyi babanyarwanda mu gihe baba bahamagawe mu ikipe y’igihugu Aho kuza bagakora cyane ahubwo bazamura intugu ngo bazi umupira bikaba byatuma cariyeri yabo irangira imburagihe.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
2 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Akim Junior
Akim Junior
1 year ago

Ese ubu mwagiriye inama aba banyamakuru babuze inkuru basigaranye plank gusa aho gushakisha inkuru zifatika bari mubufindo gusa kugirango baramuke.ese iki kinyamakuru nta cheif editor kigira abanyamakuru banyu ko mbona nta nkuru zifatika bagira mwabakosoye cg mukabagira inama harya ngo barigenga,uku ni ugusebya ikinyamakuru muri rusange rwose.

Hjij
Hjij
1 year ago
Reply to  Akim Junior

Ibyinshi mu byitwa ibinyamakuru ubu unwana arabyuka agafungura you tube channel, agatangira kwandika uko abyimva. Ntutangazwe n’inkuru usoma ugasanga ntizifatika.

Kamonyi: umugore yafungiye umugabo we mu gikapu kugira ngo atarara irondo bamukuramo yenda gupfa

Umutoza Haringingo Francis yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo kuvuga umukinnyi urusha ubuhanga abakinnyi bose ba Rayon Sports