Ubwo kuri uyu wa gatanu Gasogi FC yanganyaga n’ikipe ya APR FC mu mukino w’ishiraniro, umwe mu bakinnyi b’inkingi za mwamba muri APR FC ntabwo yagaragaye kuri uyu mukino.
Amakuru ava mu karere ka Rubavu aravuga ko umukinnyi wo hagati mu ikipe ya APR FC, Itangishaka Blaise ari mu maboko y’inzego z’umutekano kuva mu ijoro ry’uyu wa Gatanu aho yafunzwe azira gutwara imodoka yanyweye ibisindisha bikamuviramo kugonga umumotari wari utwaye umugenzi.
Gusa nubwo yafunzwe, APR FC ntacyo bari babitangazaho.