in ,

Umukinnyi ukomeye wa Real Madrid yatutse umutoza we Zidane kuri mama we

Zizou

Zinedine Zidane umutoza mukuru wa Real Madrid uzwiho kutigera ahana abakinnyi cyane cyane iyo bagaragaje imyitwarire itari myiza cyane n’iyo batandukiriye bakamwubahuka, yongeye kugaragaza ukwicisha bugufi kwe imbere y’abakinnyi, ku gikorwa kigayitse cyakozwe na rutahizamu we Alvaro Morata.Image result for Alvaro Morata angry

Ubwo ku mukino wa Real Madrid na Fc Seville ikipe ya Real Madrid yihanangirizaga Seville ikayitsinda ibitego 4-1, uy umusore Morata yasimbujwe ku munota wa 61, ikintu atishimiye na gato bigatuma ahita atuka Zidane ngo:” “fils de p…, je chie dans ta p… de mère” nkuko tubikesha ikinyamakuru AS cyanditse bwa mbere iyi nkuru, gusa Zidane bakibimubaza yatangaje ati:” Morata n’était pas en colère contre moi, mais contre quelque chose d’autre. Cela peut arriver. Nous en avons parlé et c’est du passé.” 

Mu kinyarwanda uyu mutoza yagize ati:” Morata ntago yari andakariye, hubwo yari ababajwe nikindi kintu kandi bibaho mu mupira w’amaguru. Twabiganiriyeho kandi byarangiye neza.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mfata by Charly & Nina

Lionel Messi yatangaje umukinnyi yifuza kubona muri Fc Barcelona byihutirwa