in

Umukinnyi uhamagarwa mu Amavubi wagiriye ibihe byiza muri APR FC yamaze kumvikana na Rayon Sports izamutangaho amafaranga macye

Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Niyonzima Ally ageze kure ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports aho nta gihindutse azayisinyira amasezerano y’umwaka umwe mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Uyu mukinnyi ufite Mama we w’Umurundikazi na Papa we w’Umunyarwanda, ni umwe mu bakinnyi bafite impano idashidikanywaho n’ubwo avugwaho imyitwarire itari myiza hanze y’ikibuga akaba ari nayo mpamvu nyamukuru ituma ataramba mu makipe atandukanye yanyuzemo.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko Niyonzima Ally yamaze kumvikana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kuzabasinyira amasezerano y’umwaka umwe nyuma y’umwaka w’imikino wa 2022-2023, bikaba bivugwa ko ashobora kuzatangwaho miliyoni 12 z’Amanyarwanda.

Hari n’andi makuru avugwa ko amakipe atandukanye yo mu Rwanda arimo AS Kigali na Kiyovu Sports na yo amwifuza ku buryo bukomeye.

Niyonzima Ally yakiniye amakipe arimo Mukura Victory Sports, APR FC, Rayon Sports, Azam FC yo muri Tanzania na Bumamuru yo mu Burundi ari nayo aherukamo, kuri ubu nta kipe afite.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Igikona gipfe
Igikona gipfe
1 year ago

Uyu so we ukenewe muri Rayoni

Umuhanzi yakubiswe n’inkuba ubwo yari mu kiganiro ku radiyo

Urahinda ubwose n’umupira ushaka kuwujyamo! Imikinire ya Yago yatunguye benshi