in

Umukinnyi ngenderwaho mushya muri Rayon Sports byavugwaga ko afite imvune ikomeye nawe yitezweho byinshi uyu munsi

Uyu munsi shampiyona y’icyiciro cya mbere hano mu Rwanda irakoze ikipe ya Rayon Sports ikina na Rwamagana City. Muri uyu mukino harabonekamo Myugariro Ganijuru Ellie byavugwaga ko afite imvune ikomeye.

Ikipe ya Rayon Sports ku munsi wa kabiri wa shampiyona ikina na Police FC, nyuma y’uyu mukino byavuzweko myugariro wayo Ganijuru Ellie yagiriyemo ikibazo kimvune ikomeye.

Byavugwaga ko nyuma yo gupimwa n’abaganga yashoboraga kumara hanze igihe kinini adakina bitewe nuko yari ameze, gusa ubu biravugwako uyu musore nawe ari buze kuboneka ku mukino iyi kipe ifitanye na Rwamagana City uyu munsi.

Rayon Sports iraza kwakira Rwamagana City uyu munsi ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu mukino kwinjira ni amafaranga ibihumbi 3000 ahasanzwe, 5000 ahatwikiriye, 10000 muri VIP ndetse na 20000 VVIP.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Musore niba ushaka ko abakobwa bakurarikira, kora ibi bintu bakwirukeho

Nyuma ya Guinea, ikindi gihugu gikomeye muri Afurika cyasabye Amavubi umukino wa gicuti