in

Umujejetafaranga Zari Hassan ‘The Boss Lady’ waherukaga mu Rwanda ari kumwe na Diamond Platnumz wahoze ari umugabo we, agiye kugaruka i Nyarugenge

Umuherwekazi Zari Hassan wamamaye nka Zari The Boss Lady mu ruganda rw’imyidagaduro, ategerejwe mu Rwanda mu gitaramo cy’abambaye imyambaro y’umweru.

Zari Hassan w’imyaka 41, azagirana ibihe byiza n’abakunzi be mu gitaramo cy’abambaye imyambaro y’umweru cyiswe “Zari The Boss Lady All White Party” kizaba tariki 29 Ukuboza 2023 mu Kabari ka The Wave Lounge.

Uzitabira iki gitaramo asabwa kuzambara imyenda y’ibara ry’umweru. Uyu mugore azaza mu Rwanda nyuma yo kurushinga na Shakib Lutaaya w’imyaka 31 y’amavuko.

Yaherukaga mu Rwanda mu 2014, ubwo yari aherekeje Diamond Platnumz wari umugabo we icyo gihe wari uje mu gitaramo cya East African Party. Bombi baje gutandukana tariki 14 Gashyantare 2018, bafitanye abana babiri.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma yo kubabarirwa kwa Youseff Rharb benshi bakomeje kwifuza undi mukinnyi wa Rayon Sports ugomba gukurikira Eid Mugadam Abakar Mugadam utazakomezanya n’iyi kipe

Umuturage yasabye Leta icyo yakorera wa mukobwa wo muri Kaminuza y’u Rwanda ucyekwaho kwica umwana akamuta aho bashyira imyanda