in

Umuhungu mukuru wa Pasiteri Ezra Mpyisi yatangaje impamvu abantu badakwiye kurizwa n’urupfu rw’uyu muvugabutumwa

Umuhungu akaba n’imfura ya Pasiteri Ezra Mpyisi, witwa Gerald Mpyisi, yatangaje ko Se yitabye Imana nyuma y’iminsi myinshi arwaye.

Yavuze ko kandi urupfu rwe rudakwiriye kurangwa n’amarira ahubwo abantu bakwiriye kwishimira ibikorwa yakoze ku Isi.

Pasiteri Ezra Mpyisi yatabarutse mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa 27 Mutarama 2024.

Yasobanuye ko umuryango uteganya guhura hanyuma ugashyiraho gahunda y’uburyo azaherekezwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe ya FC Barcelona iherewe isomo rya ruhago mu rugo

Amagambo yanyuma Pasiteri Ezra Mpyisi yatangaje mbere y’uko yitaba Imana