in

Umuhanzikazi ukomeye yakoze ubukwe budasanzwe n’umukobwa mugenzi we baryamana bahuje igitsina(AMAFOTO)

Umuraperikazi Shawntae Harris ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wamamye nka Da Brat yashakanye na mugenzi we Jesseca Dupart baryamana bahuje igitsina. Da Brat na Dupart bombi bahuye muri 2017 batangira gukundana muri 2019.

Dupart uzwi cyane ku izina rya Da Real BB Judy, ubwo bari mu kiganiro kuri televiziyo yasabye umuraperi w’icyamamare So So Def ko yamubera uwubuziraherezo Brat Judy nawe ntiyazuyaza aramwemerera.

Ni ibirori byitabiriwe n’abantu batarenze ijana barimo abagize umuryango n’inshuti za hafi hamwe na Eva Marcille, Porsha Williams na Kandi Burruss.

Byari ibirori byiza bibereye ijisho byateguwe n’ibyamamare bizwi cyane mu gutegura ibirori, bizwi nka EllyB Events ya (Eliana Baucicault) na Pomp Posh Event Decor.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mu Miss wavuze ko yariye intabire yasubije abantu bose bamusetse kubera amagambo yavuze (video)