in

Umuhanzi Yvan Buravan yatangaje igihe azakorera ubukwe|Fiancée amugira ibanga.

Umuhanzi Yvan Buravan utajya ukunda kuvugwa mu nkuru z’urukundo, yahishuye igihe azakorera ubukwe gusa agira ibanga umukunzi we.

Ni mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na ISIMBI TV, binyuze kuri Youtube, aho uyu muhanzi w’imyaka 26 y’amavuko yabajijwe igihe ateganya kuzarushinga maze ahamya ko azarushinga afite imyaka 30,gusa abajijwe niba afite fiancée aryumaho yanga kugira icyo atangaza.

Ati“Abantu benshi muri iyi minsi basigaye bibambaza cyane(…) Ikintu gihari bakeneye kumenya ubukwe igihe kizagera mbukore. Njye mpora nifuza ko nko ku myaka 30 nabukora ariko uwo ni njyewe, ni icyifuzo byanjye kandi kuba ndi aha uyu munsi sinari nziko nzahaba, ntegereje ko Imana izabyemera cyangwa izambwira ngo mbe ntegereje gato cyangwa mbere yaho.”

Kanda hano hasi urebe video ya Yvan Buravan kuri ISIMBI TV 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuntu utazwi yateye ubwoba Miss Muyango kubera ibyo akomeje kumukorera kuri Twitter.

Harmonize uvugwaho ko yavumwe n’uwahoze ari umugore we yafashwe n’uburwayi butazwi.