in ,

Umuhanzi Methuselah yashyize hanze indirimbo ‘Laila umwana wani’ ikoze mu njyana nyarwanda – YUMVE

Umuhanzi Methuselah wamamaye cyane hano mu Rwanda mu ndirimbo zitandukanye harimo iyitwa Zezenge, Oh Mama ndetse n’iyitwa You and I kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara indirimbo ye yise ‘Laila umwana wani’ akomeza gushimangira umwimerere w’umuziki nyarwanda.

Methuselah

Mu kiganiro kirambuye YEGOB yagiranye na Methuselah, twatangiye tumubaza impamvu yahisemo gukora umuziki mu njyana nyarwanda maze adusubiza agira ati: “impamvu nahisemo gukora umuziki mu njyana nyarwanda ni ukongera kugarura injyana nyarwanda mu matwi y’abakunzi b’umuziki nyarwanda kuko byagaragayeko benshi mu bahanzi batakibanda cyane ku njyana nyarwanda mu mitegurire y’umuziki wabo.

Methuselah
Methuselah

Abajijwe ku bijyanye n’iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Laila umwana wani’, Methuselah yadusubije mu magambo ye agira ati:’ Iyi ndirimbo nayihimbye mu rwego rwo Gukomeza gushimisha abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange kuko byagaragaye ko banshyigikiye kandi banteye ingabo mu bitugu muri muzika yanjye. Iyi ni indirimbo nakoze nizeye ko izashimisha abafana banjye ndetse n’abakunzi b’umuziki nyarwanda muri rusange nkaba nanabasaba Gukomeza kunshyigikira bumva indirimbo zanjye ndetse banazisangiza inshuti zabo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gracious Gra3ce yashyize ahagaragara indirimbo “No Other God” ahamya ko Imana ariyo nkuru kandi isumba byose

Umuhanzi Ostrich Rumasha yashyize ahagaragara indirimbo ye nshya yise ‘Igitero cy’Amateka’ – YUMVE