in

Umuhanzi Israel Mbonyi yabwiye amagambo akomeye Vestine na Dorcas.

Nyuma y’aho M.Irene atangarije ko yamaze gutandukana n’abahanzikazi Vestine na Dorcas baririmba indirimbo zihimbaza Imana kuri ubu Israel Mbonyi nawe uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yababwiye amagambo meza yo kubakomeza.

Ku itariki 8 Nyakanga 2021 nibwo M Irene yakoze ikiganiro gitunganyije cy’amashusho yanyujije kuri shene ye ya Label yise MIE Empire. Ni ikiganiro yavugiyemo byinshi n’ibihato byagejeje ku iherezo ry’imikoranire itari mu nyandiko yari afitanye n’abahanzikazi Vestine na Dorcas yinjije mu muziki muri 2020.

Umwaka umwe yari amaranye n’aba bahanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, awusobanura nk’umwaka udasanzwe ariko kandi watumye ashyira mu bikorwa ibyo yize muri Kaminuza y’u Rwanda n’ubundi bumenyi yagiye yunguka mu kibuga cy’imyidagaduro.Nyuma y’uku gutandukana kwatumye abatari bake bacika ururondogoro.

Israel Mbonyi, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza imana, yagize icyo avuga kuri vestina na dorcas ababwira ko ari umugisha kandi ko iyabahamagaye izabakomeza.

Abinyujije kurukuta rwe rwa Instagram Israel Mbonyi yagize ati ” #Vestine &Dorcas
Iyabahamagaye izabakomeza, Muri Umugisha. Turabasengera kandi muhumure Urusaku ruzashira.”

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aba buri mwaka bahura n’imizimu y’ababo bapfuye kugirango babasabe uburinzi||imihango bakora iteye ubwoba.

IMANA NTIRENGANYA: Vestine na Dorcas bari kumwe na Maman wabo bagarukiye M. Irene| Umva uko byose byagenze