in

NdababayeNdababaye

IMANA NTIRENGANYA: Vestine na Dorcas bari kumwe na Maman wabo bagarukiye M. Irene| Umva uko byose byagenze

Ku isaha y’i Saa sita zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Nyakanga 2021, Irene Murindahabi ari kumwe na Vestine na Dorcas ndetse na Mama wa Vestine na Dorcas bakoze ikiganiro cyari kigamije gutanga umwanzuro ku kibazo kimaze iminsi kivugwa hagati ya Vestine na Dorcas ndetse na MIE iyoborwa na M. Irene.

Nkuko amashusho dukesha MIE EMPIRE abigaragaza, Vestine na Dorcas bavuze ko batigeze batandukana bo ubwabo nkuko abantu benshi babivugaga ngo aba bana bagiye gutandukana ndetse banavuze ko bishimye cyane kongera gusubirana na M. Irene.

Vestine na Dorcas babwiye abantu bose bumvise amagambo Maman wabo yavuze ko atayavuze ku bwe ahubwo yayavuze kuko yari yayabwiwe ahubwo basaba abantu bose kubaha Maman wabo bakareka kumusebya kuko ari Umubyeyi mukuru ukwiye kubahwa.

Ku bijyanye n’Itangazo ryasohotse ririho Amazina ndetse n’umukono wa Maman wa Vestine na Dorcas, Aba bana bavuze ko Maman wabo yababwiye ko ririya tangazo atariwe waryanditse.

Vestine na Dorcas bavuze ko mu gihe bari basumbirijwe n’amagambo atandukanye, barapfukamye barasenga Imana none yabasubije ibi bikaba byagaragazwagwa n’akanyamuneza bari bafite dore ko banyuzagamo bagaseka.

Vestine na Dorcas bishimiye kongera gusubirana na M. Irene

Mu gusoza, M. Irene yavuze ko nkuko yari yabivuze impano z’aba bana (Vestine na Dorcas) zahawe umugisha n’Imana asaba abantu bose bababajwe n’ibyabaye kwihangana.

Vestine na Dorcas banyujijemo bararirimba bashimira Imana

Vestine na Dorcas basubiranye na M. Irene wabakoreye indirimbo zabo zirimo Nahawe Ijambo, Papa ndetse na Adonaï.

Vestine na Dorcas basubiranye na M. Irene

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Israel Mbonyi yabwiye amagambo akomeye Vestine na Dorcas.

Ibi nibyo biremwa birambye cyane ku isi kurusha ibindi (igice cya mbere).