in

Umuhanzi Drake yibasiye umukinnyi w’igihangange ku isi mu ndirimbo yasohoye

Aubrey Graham umenyerewe ku izina rya Drake umuraperi ukunzwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kugarukwaho cyane nyuma yaho asohoreye album yise ‘Her Loss’ yakoranye n’umuraperi 21 Savage. Kuri iyi album nshya ya Drake hasohotseho indirimbo yise ‘Middle of the Ocean’ yumvikanamo yibasira umugabo wa Serena Williams witwa Alexis Ohanian.

Drake yibasiye umugabo wa Serena Williams mu ndirimbo yise ‘Middle of the Ocean’.

Mu gitero cya kabiri cy’iyi ndirimbo umuraperi Drake yagize ati: “Ntaciye ku ruhande wowe Serena Williams, umugabo wawe ni indaya. Avuga ko ntakibazo dufitanye kandi gihari. Rimwe nzamunyuraho niruka nka Suzuki, urabizi ntanandusha amafaranga”.

Ibi byazamuye amarangamutima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga bibaza icyatumye Drake yibasira umugabo wa Serena Williams.

PageSix yatangaje ko nta mubano Drake asanzwe afitanye na Alexis Ohanian ku buryo yamuvugaho mu ndirimbo, ahubwo kuba yamwibasiye byatumye benshi batekereza ko Drake yaba yarigeze akundanaho na Serena Williams mbere y’uko arushinga na Alexis Ohanian bikaba aribyo byatumye amugarukaho. PageSix kandi ikomeza ivuga ko aya magambo ya Drake yateje urujijo.

Haribazwa niba Drake yaba yarakundanyeho na Serena Williams akaba aribyo byatumye yibasira umugabo we

Kuba Drake yise umugabo wa Serena Willimas indaya akoresheje ijambo ‘Groupie’ rikunze gukoreshwa n’abaraperi risobanura indaya cyangwa umuntu uryamana n’abantu benshi. Byatumye bamwe bibaza niba Alexis Ohanian aca inyuma Serena Williams bikaba ari byo byatumye Drake abigarukaho mu ndirimbo yise ‘Middle of the Ocean’.

Benshi ku mbuga nkoranyambaga kandi banenze Drake bavuga ko ibyo yakoze bidakwiriye umuraperi wubashywe nka we ndetse ko ari ugusuzugura umuryango wa Serena Williams.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi Selena Gomeze mu gahinda kenshi yahishuye ko atazigera atwita mu buzima bwe bwose bitewe n’indwara idakira afite

Abakunzi b’imyidagaduro nyarwanda mu minsi iri imbere mwitege umwana wa Bushali, menya byinshi kuri we