in

Umuhanzikazi Selena Gomeze mu gahinda kenshi yahishuye ko atazigera atwita mu buzima bwe bwose bitewe n’indwara idakira afite

Umuhanzikazi rurangiranwa  w’umunyamerika Selena Gomez mu marora n’agahinda kenshi yatangaje indwara ikomeye abana nayo yanamubujije amahirwe yo kuba yasama akabyara.

Selena Gomez abinyujije mu kegeranyo yashyize hanze yise’My Mind &Me’ Selena Gomeze yahishuye ko afite uburwayi yavuze ko abana nabwo kuva akiri mutoya kandi bukaba bwaratumye atabyara kubera imiti myinshi y’ubwo burwayi yanyoye.

Yagize ati”Abantu benshi baziko indwara ikomeye narwaye ari impyiko zanjye zangiritse bikaba gombwa ko bazihindura, gusa ubu sibwo burwayi bwonyine bwanyangije kuko mfite n’indi ndwara yitwa ’Bipolar’ yangije ubuzima bwanjye”.

Mu gahinda kenshi yakomeje asobanura byinshi kuri iyi ndwara yangije ubuzima bwe Ati” Kuva nkiri muto nabanye n’iyi ndwara ariko njye n’umuryango wanjye tubigira ibanga, Muri 2018 nibwo yankomeranye ntakibasha kwikontorora banjyana kwa Muganga kuko nari nkeneye ubufasha bw’abaganga amasaha 24/24.Kubera kumara igihe kinini mfata iyi miti y’ubu burwayi yatumye nyababyeyi yanjye yangirika ku buryo ntabasha gusama”

Mu ijwi ririmo ikiniga Selena Gomeze avuga ko ubu burwayi bwatumye imitekerereze ye ihinduka cyane ndetse n’ikizere muri we kikaba gike kubaho aziko atazabyara cyangwa yakenera umwana akishyura bakamutwitira.

Uyu mukobwa wamenyekanye akiri muto avuga ko nubwo kuri we ibyiringiro bisa nibyashize Mama we akomeza kumukomeza amubwira ko bishoboka ko hari igihe Imana yakora ibitangaza.

Ikinyamakuru Rolling Stone cyatangaje ko ku muntu warwaye iyi ndwara agira ihindagurika ry’ibitekerezo ndetse ko amahirwe yo kubyara kuri we aba ari make cyane, ikindi kandi ni uko akenshi usanga hari igihe bavurizwa mu bitaro by’abarwayi bo mu mutwe.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Abagome ntibagira konji:Umurambo w’umwana ufite umunsi umwe gusa wasanzwe wajugunywe ku kirundo cy’imyanda

Umuhanzi Drake yibasiye umukinnyi w’igihangange ku isi mu ndirimbo yasohoye