in

Umuhanzi Davido nyuma yo gupfusha umuhungu we w’imfura yahise akora ubukwe na Chioma mu ibanga rikomeye cyane

Umuhanzi w’icyamamare mu muziki wa Africa Davido, biravugwa ko yakoze ubukwe n’umukunzi we Chioma bamaze iminsi mike bapfushije umwana wabo w’umuhungu Ifeanyi.

Nk’uko tubikesha ibinyamakuru byandika imyidagaduro, nka “Pmnewsnigeria” biravuga ko Davido n’umukunzi we Chioma Chioma Rowland bakoze ubukwe kuya 06 Ugushyingo 2022, ibirori byabereye mu rugo rwa papa wa Davido.

Ibi bitangazamakuru bivuga ko nta camera ifotora yari yemewe ndetse ko nta n’amafoto yari yemewe gufatishwa telefoni.

Umwana w’umuhungu wa Davido na Chioma, Ifeanyi David Adedeji Adeleke Jr yitabye Imana kuya 31 Ukwakira 2022 aguye muri pisine, yari afite imyaka itatu.

Mbere y’uko umwana wabo yitaba Imana, Davido yari yatangaje ko umwaka wa 2023 aribwo bazakora ubukwe, bakaba batunguranye babukoze umwana wabo akitaba Imana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto 50; ikibero cy’umukobwa The Ben yakoresheje mu ndirimbo cyatumye abenshi bacika ururondogoro

Umugore yashimye Imana yamuhaye urubyaro