in

Umuhanzi Danny Nanone wubatse izina mu njyana ya hiphop yatawe muri yombi (inkuru irambuye)

Umuraperi Danny Nanone wubatse izina mu njyana ya hiphop nyuma akaza kwerekeza kwishuri ryo nyundo mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi muri muzika ye.

Umuraperi Ntakirutimana Danny uzwi nka Danny Nanone yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30 biturutse ku makimbirane bagiranye.

Danny Nanone yatawe muri yombi mu ijoro ryo ku wa 19 Nzeri 2022; afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha Danny Nanone akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’Urukiko yahanwa n’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko rivuga ko uwahamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu ry’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10Frw.

src: igihe

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mibambwe
Mibambwe
1 year ago

Inkuru yanyu ntabwo yuzuye mutubwire icyaha akurikiranweho.
Murakoze

Hamenyekanye umukinnyi wa mbere Essomba Onana yabonyemo impano itangaje muri Rayon Sports

Bafite isoni ku maso: APR FC yagarutse mu Rwanda kunyuka amakipe yaho (Amafoto)