in

Umuhanzi Chriss Eazy yosobanuye impamvu akora indirimbo zirimo udukinisho tw’abana

 

Umuhanzi umaze guhirwa n’umuziki hano mu Rwagasabo Chriss Eazy avuga ko impamvu akora indirimbo zifite amashusho arimo udukinisho tw’abana abashaka kugira ngo abana nabo bisange mu ndirimbo ze kandi ko akunda utuntu tw’abana cyane.

Rukundo Christian wamenyekanye ku izina rya Chriss Eazy mu ndirimbo nyinshi zitandukanye harimo iyakuzwe cyane nk’Inana mu kiganiro yagiriye kuri Frash TV yasubije impamvu akora indirimbo zirimo amashusho arimo udukinisho tw’abana.

Chriss Eazy avuga ko iyo agiye gukora indirimbo atekereza ku bintu byinshi cyane kugira ngo indirimbo ye ikundwe na bose nta ruhande ibogamiyeho yagize ati. ” Iyo nkoze indirimbo mbagira ngo umuntu mukuru nayumva abe yayumvisha abana be kandi n’umwana nayumva abe yayumvisha ababyeyi be kandi iyo nkora indirimbo ngerageze cyane kugira ngo bose bayiyumvemo”.

Chriss Eazy yakomeje avuga ko abashaka gukora indirimbo buri muntu yakuramo ubutumwa bwe kandi impamvu akunda gushyiramo utuntu tw’abana aruko yemera ko ikintu cyakuzwe mu bana mu bakuru kidashobora kwanga gukundwa mu bantu bakuru kandi ko akunda ibintu by’abana cyane.

Gusa umuhanzi Chriss Eazy avuga ko gukora indirimbo bimugora cyane kubera ko abashaka gukora indirimbo irimo ibintu bishobora gukundwa n’abantu bose.

 

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Ko mbona akiri wese!” Bianca Baby yasangije abamukurikira amafoto ya Mama we maze yakirwa neza – AMAFOTO

Biragoye kubyumva: Ku myaka 6 yari arangije kaminuza muri Oxford (AMAFOTO)