in

Umuhanzi Burna Boy ndetse na Dj Khaled bafitanye ubucuti bidasanzwe.

Umuhanzi Burna Boy w’umunyafurika ukomoka mu gihugu cya Nigeria akomeje kugenda yigarurira abakunzi b’umuziki ku isi cyane cyane muri Afurika ndetse no muri Leta zunz’ubumwe za America.

Burna Boy uhora ahanganye n’abahanzi nka Davido ndetse na Wizkid k’urutonde abantu bakora bibaza ngo ninde muhanzi ukomeye muri Afurika hagati yabo dore ko ari nabo bahora mu ntekerezo z’abantu bitewe nuko bakunze gukora indirimbo zigakundwa cyane.

Burn Boy

Umuhanzi Burna Boy kuri uyu munsi kuwa 12 ukwakira 2022 yagaragaye ari gusangira nubwo mu bahanzi bakomeje muri Leta zunz’ubumwe za America abantu bahita bibaza niba agiye gukorana indirimbo nawe cyangwa ari ubucuti bisanzwe.

Abicishije kurubuga rwe rwa Instagram umuhanzi DJ Khaled yashyize amafoto ndetse n’amashusho hanze ari kumwe na Burna Boy bishimye ndetse banasangira ibi byateye urujijo rukomeye abantu benshi bituma bibaza ikigiye gukurikira hagati yaba bahanzi babiri Burna Boy ndetse na Dj Khaled niba arugukorana indirimbo cyangwa yarugusangira bisanzwe.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wa Ramos yamennye ibanga ry’ukuntu batera akabariro

Dore ibyo buri muntu akwiye kwitaho mu gihe ategura ubukwe