in

Umuhanzi Afrique noneho aciye impaka

Umuhanzi nyarwanda Afrique akomeje urugendo rwe muri muzika nyarwanda dore ko akomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba musuzika batari bacye binyuze mu ndirimbo ze zigiye zitandukanye.

Uyu musore nyuma yo gusohora indirimbo yise Agatunda igakurwa cyane, ubu kuri YouTube imaze kurebwa n’abantu bagera kuri million 3.7 mu gihe cyingana nk’amezi 11.

Nyuma yo kuyisohora igakurwa ako kageni abasesengura umuziki wa hano mu Rwanda batangiye kuvuga ko uyu musore aje agakora hit ariko ibyo ntabwo biramba bati “araje ariko arahita azima nka gisupusupu”.

Ibi umusore yarabyumvaga ahubwo bikamutera imbaraga zo gukomeza gukora, yakoze izindi ndirimbo n’abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda ndetse ni Burundi.

Uyu musore aho aviriye i Dubai gukoreye ibitaramo by’akataraboneka uyu munsi tariki 7 Ukwakira yahise ashyira hanze indirimbo yise My Boo mu masaha 6 yari imaze kurebwa n’abantu ibihumbi 20 kuri YouTube ibi bikorwa n’abahanzi bacye hano mu Rwanda.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hahiye:indaya yanze gusohoka munzu y’umusore mpaka ahasohowe n’abashinzwe umutekano

Abantu ba Rubavu Social Mula abapfunduriye ku gasecye abafitiye ejo tariki 8 Ukwakira mu gitaramo ifite i Rubavu