Meirivone Rocha Moraes ni umugore w’Umunya-Brésil, ufite imyaka 38 y’amavuko. Yashakanye n’igipupe Marcelo ku wa 18 Ukuboza 2021.

Marcelo ni igipupe cyakozwe na nyina wa Meirivone kugira ngo amufashe kuko yahoraga yinuba ko asaziye mu bugaragu kandi ko atazabona umugabo umukwiriye bazajya babyinana.
Nyuma y’igihe gito ubukwe bubabye aba bombi bakiriye umwana wabo wa mbere wahawe izina rya Marcelinho ariko na we yari igipupe.
Ububano w’uyu mugore usanzwe (ikiremwamuntu) n’umugabo we w’igipupe ugiye gushyirwaho akadomo nk’uko inkuru ya 7sur7 ibivuga.
Gusa uyu mugore avuga ko impamvu agiye gutandukana n’uwo bashakanye ari uko yamubeshye akaza kumenya ko afite undi mugore.
Abanyamakuru bari aha.