in

Umugore yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu azira kwica umugabo we

Umugore wo muri Kenya uzwi ku izina rya Nancy Kapteto yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu azira kwica umugabo we mu Ntara ya Baringo.

Ku wa gatatu, tariki ya 5 Ukwakira 2022, umucamanza mukuru wa Kabarnet, Judith wanjala, yasanze ukekwaho icyaha cyo kwica umuntu mu rupfu rw’umugabo we Joseph Kapteto byabaye ku ya 12 Ugushyingo 2021.

Uyu mubyeyi yari afitanye na Joseph abana batandatu ba byaranye gusa abaturanyi bavuga ko batari babanye neza kuko bahoraga mu macyimbirane.

Uyu mugore yemeye kwirega ku cyaha maze abwira urukiko ko ibyo yakoze hari mu rwego rwo kwirwanaho nyuma yuko umugabo we amuteye ubwoba ko azamwica yahise amutanga amwica mbere.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Irebere umwanya uteye isoni u Rwanda ruriho ku rutonde rwa fifa

Umugore yihaye ibyo kwahukana agaruka umugabo we asigaye aryamana na nyina