in

NDASETSENDASETSE

Umugore w’umupfakazi yakorewe ibya mfura mbi nyuma yo gutera akabariro n’umukunzi we mushya.

beauty girl cry

Umugore mupfakazi w’imyaka 60 ntiyahiriwe n’urukundo yakundaga n’umukunzi we w’imyaka 40, kuko yahawe ibihano ndetse banakubitwa iz’akabwana na rubanda bazira gukora imibonano mpuzabitsina barenze ku mategeko y’umuco w’aba Sahouè mu mudugudu batuyemo.

Mu gitondo cyo ku ya 09 Ugushyingo 2021, uyu mupfakazi n’umukunzi we bo mu mudugudu wa Ouassa-Kpodji mu gihugu cya Benin, bashyizwe ku karubanda maze bakubitwa iz’akabwana nyuma yuko bari bafashwe barenze ku bibujijwe mu mudugudu w’iwabo, aho mu muco w’uyu mudugudu bibujijwe rwose ko umupfakazi aryamana n’umugabo cyangwa kongera gushaka.

Ubwo uyu mupfakazi yaganaga mu rugo rw’umukunzi we nijoro, yakurikiwe n’umuntu wabakekaga. Uyu muntu rero, yahise ajya kumenyesha abasaza bo mu mudugudu ibyabaye batabizi.

Kugira ngo hamenyekane ukuri, abakuru b’imidugudu bahise bagota rugo rw’umugabo.

Aba basaza baguye gitumo aba bombi bari gutera akabariro barabafata hanyuma babajyana ku karubanda kugira ngo bakatiwe igihano cyagenwe n’abantu bo muri ubu bwoko.

Bategetswe kwishyura amafaranga menshi no guha abasaza amacupa 04 y’ibinyobwa byaho bita “sodabi” birimo isukari.

Uyu mugore yahawe ibindi bihano birimo ko nta muntu n’umwe ugomba kumuvugisha, abujijwe gusohoka, kujya guhaha n’ibindi. Ibi bihano bigomba kubahirizwa kugeza igihe yahawe kirangiye.

Mu muco w’aba Sahouè, umugore wabuze umugabo cyangwa batandukanye ntaba agifite uburenganzira bwo kongera gukundana cyangwa kongera gushaka undi mugabo mu mudugudu umwe.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Birababaje: umwarimu yasabye umunyeshuri w’umukobwa kwituma mu cyumba cy’ ikizami ngo adakopera||Ibyakurikiyeho ni akumiro.

Ni Irihe Jambo Ryaranze Umwaka Wa 2021 Mu Rwanda? Reba Iryo Benshi Bahurijeho