in

Umugore w’umupasiteri yahishuye uburyo umugabo we amuteza amadayimoni.

Umugore witwa Happiness Nwakamma ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatanze ubuhamya bw’ukuntu atagishaka kubana n’umugabo we bahuriye kuri facebook, akaba ashinja uwo mugabo kumuteza amadayimoni nyamara uwo mugabo asanzwe ari pasiteri.

Umugabo we witwa Divine Okoh, niwe washinze Itorero ryitwa healing grace deliverance ministry, rikaba riherereye muricyo gihugu cya Nigeria. Uyu mugore avuga ko byose hagati ye nuwo mugabo, byatangiriye kurubuga rwa facebook muri comments aba ngo bisanze bateye comment kuri post imwe kuri facebook maze bayiheraho baganira birangira bahuriye muri message.

Nyuma y’ibi aba baganiriye menshi ndetse barahuza, bigeze aho bemeranya guhura amaso ku maso, sibyo gusa barahuye baramenyana, kandi barishimirana ndetse biyemeza kuzajya kwiyerekana mu miryango yabo. Aba mu gihe bataraganira ngo bamenyane neza ahubwo bihutiye gushyiraho itariki y’ubukwe, ndetse birangira basezeranye mu mategeko. Gusa muri ibi birori umuryango w’umukobwa ntiwari unezerewe na gato biturutse kuri ubwo bukwe bw’igiturumbuka.

Byageze naho nyina w’umukobwa ataha ubukwe byo kwikiza umwana we ngo adaseba ariko ntiyari abyishimiye na gato. Ntibyatinze aba bakoze ubukwe barabana, nyuma yo kubana haciyemo iminsi ntakibazo bafitanye.
Ikibazo rero cyaje kuvuka nyuma gato, ubwo umugore yasabaga umugabo gushyira mu bikorwa isezerano yamuhaye mbere yuko babana. Uyu mugore yasabye umugabo kumuha amafranga agasubira kwiga agakomeza amashuri ye, kuko ari isezerano umugabo yari yamuhaye. Amukojeje ibyo gusubira ku ishuri umugabo yahise asimbuka ararahira arirenga abwira umugore ko nta mafaranga yifitiye. Ahubwo umugabo yahise abwira umugore ko agomba kubanza agatwita maze akazasubira ku ishuri nyuma yo kubyara.

Umugore mu buhamya, yakomeje avuga kandi ko uretse kuba umugabo we atarubahirije ibyo yamusezeranyije, ngo uwo mugore yajyaga arara ahanganye n’abadayimoni mu nzozi, ibi kandi ngo nubwa mbere byari bimubayeho ubuzima bwe bwose. Uyu mugore kandi yavuze ko uwo mugabo we atashobora kwambara ubusa imbere ye n’umunsi n’umwe, ibyo nabyo ngo bikamutera ikibazo gikomeye. Nubwo bakoraga imibonano mpuzabitsina ngo umugabo yabariraga mu gicuku kuburyo umugore atashoboraga kumubona yambaye ubusa na gato.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Impamvu #Messi yahisemo kwambara nimero 30 muri #PSG @PSG_inside

Dore ibyo Mimi yakoreye Meddy ku isabukuru ye (video)