in

Impamvu #Messi yahisemo kwambara nimero 30 muri #PSG @PSG_inside

Messi azajya yambara nimero 30

Nyuma yuko Messi asinye amasezerano y’imyaka 2 ishobora kongerwa mu ikipe ya PSG – Paris Saint-Germain, ku munsi w’ejo nibwo yahawe nimero azambara akaba ari nimero 30 yifuzaga kwambara.

Ibi byatunguye benshi kuko benshi bari bateze  biteze ko ahita afata nimero 10 nk’iyo yambaraga muri FC Barcelona ndetse amakuru avuga ko Neymar bakinanye muri FC Barcelona yari yemereye ubuyobozi n’uyu mukinnyi ko azamuha iyi nimero ariko akaza.

Lionel Messi yanze iyi nimero (10) avuga ko yifuza nimero ze za kera yahereyeho akinira FC Barcelona yaba 30 cyangwa 19.

Messi ku giti cye ngo yifuzaga nimero 30 yahereyeho akizamuka muri FC Barcelona nkuru muri 2003 mbere y’uko muri 2006 yambara nimero 19 yavuyeho afata nimero 10.

Umunyezamu w’umusimbura wa Paris Saint Germain, Alexandre Letellier wambaraga nimero 30 akaba yemeye gutakaza iyi nimero ayiha Lionel Messi kuko ari yo yifuzaga.

 

Messi azajya yambara nimero 30

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mwana wigana Fuadi na Gicumbi yahawe impano idasanzwe

Umugore w’umupasiteri yahishuye uburyo umugabo we amuteza amadayimoni.