in

Umugore witwa Manishimwe Adèle n’umusore babaga mu gipangu kimwe bahiriye mu nzu y’uyu mugore

Umusore witwa Amos w’imyaka 25 n’umugore witwa Manishimwe Adèle w’imyaka 34 babaga mu gipangu kimwe mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Butare, Umurenge wa Gihombo, Akarare ka Nyamasheke, barembeye mu Bitaro bya Mugonero mu Karere ka Karongi nyuma yo gutwikwa na gazi bageragezaga gucana.

Mpagazehe Protais ushinzwe amakuru mu Mudugudu wa Rugaragara yatangaje ko iyo mpanuka yabaye saa tatu z’igitondo cyo ku wa 21 Ugushyingo, ubwo Manishimwe Adèle yari agiye gucomeka gaze bikamunanira, akitabaza Amos ngo ayimucomekere bikarangira igurumanye

Manishimwe Adele asanzwe abana n’umwana we w’imyaka 2, n’umukozi wo mu rugo kuko umugabo we ngo yahamusize agiye kwiga hanze. Amos waje kumucomekera gazi we ngo asanzwe ari umuturanyi we uba mu yindi nzu yo muri icyo gipangu babanamo.

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

N’abagore babaye ba Kazungu! Umugore yatawe muri yombi akimara guca umutwe umu ex we

Wagirango harimo amazi! Shaddyboo utaherukaga kwiyenza ku bagabo yacunze abantu bose bahuze ahita ashyira hanze amashusho ari kuzunguza ikibuno – Amashusho