in

Umugeni yitabye Imana bitunguranye umusore ahita arongora undi mukobwa ako kanya

A newly wed couple holds each other in the late afternoon...

Mu gihugu cy’u Buhinde ahitwa Uttar Pradesh habaye ibirori bivanze n’ibyago ubwo mu gihe ubukwe bw’umugabo witwa Mangesh Kumar n’uwo yari yarahisemo ko barushingana, Surabhi, bwari burimbanyije umugeni yafashwe n’indwara y’umutima agapfa amarabira.

Imiryango y’abo bageni yahise itumizaho muganga maze yemeza ko umugeni yashizemo umwuka, iyo miryango ihita yemeranywa ko bahita bashumbusha uyu musore bakamuha undi mugeni.

Muri ubu bukwe bwaberaga Uttar Pradesh, imiryango yanzuye ko umuhango w’ubukwe wakomeza maze umurambo w’umugeni wari umaze gupfa ukaba uryamishijwe mu kindi cyumba kiri aho ubukwe bwaberaga.

Abo mu muryango w’uyu mugeni bavuga ko batabona uko basobanura iby’urwo ruvange rw’ibyago n’ibirori.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto: Kumugaragaro izuba riva Bahavu Jeannette yasomanye n’umukunzi we Fleury

Turahirwa Moses yegukanye ikihembo gikomeye muri Africa agaragara ku rubyiniro rumwe na Zari