in

Umugeni ari mu marira nyuma yo gukoresha ubukwe buhenze

Umugeni wo muri Nijeriya yagiye ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo asangire amasomo yakuye mu bukwe bwe bw’agatangaza aherutse gukora.

Muri videwo yashyizwe kuri TikTok, yerekanye ibintu bitanu byingenzi bishobora gushimangira cyangwa guhungabanya abashakanye niba bidakemuwe neza.

Uyu mukobwa ukiri muto wasangiye amashusho ye n’umugabo we mu myambarire yabo y’ubukwe, yavuze ko isomo rya mbere ari uko umuntu wese ukora ubukwe buhenze azabyicuza nyuma.

Yongeyeho ko urukundo rudahagije kugira ngo ishyingiranwa rikomeze, kandi buri muntu atagomba gutanga 50 ku ijana yurukundo rwe , ahubwo bagomba gutanga 100 ku ijana kugirango urugo rwabo rukomere.

Uyu mugore kandi yatanze inama ku makimbirane yo mu ngo kuko yavuze ko umuntu atagomba na rimwe gushyira umuryango mugari wabo mu ntambara zabo.Gusa yavuze ko ubukwe bwe bwari buhenze akaba abyicuza kuko yasesaguye umutungo we ariko ubuzima bukaba bukomeje kutagenda neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mimi yatangarije abafana ikintu yakundiye Meddy

Hahiye: Umufana wa Rayon sport n’uwa Kiyovu sport barwaniye muri studio za RBA (video)