in

Umugabo yiyahuye atangiye gusamba asaba abakunzi be kumuhamagara kuri telefoni.

Uyu musore yakoze ibidasanzwe ubwo yari yiyahuye maze atangiye gusamba asangiza numero ya telefoni ye ku mbugankoranyambaga asaba abakunzi be kumuhamagara ngo bumve uburyo arimo gupfa.

Amakuru avuga ko gufata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima ngo byatewe n’umukobwa bakundanaga yari yarimariyemo nyuma akaza kumwanga bagatandukana.

Nomero yazishyize kuri Facebook atangiye guta inkonda ageze habi
Nyakwigendera yitwa Silumesii akaba ari umusore wakomokaga muri Nigeria. Yaguze umuti wica arawunywa maze atangiye gusamba ashyira nomero ku rukuta rwe rwa Facebook asaba abakunzi be babyifuza ko bamuhamagara bakumva uko ari kurira mu minota ye ya nyuma ari gupfa.

Ubwo uyu musore yanywaga umuti wica

Iyi nomero yayiherekeje amafoto agaragaza ko yamaze kunywa uwo muti ndetse yatangiye guta inkonda mu by’ukuri ageze habi amaze kuzahazwa n’uburozi yariye. Nyuma yo gushyiraho nomero yanditse asaba imbabazi inshuti ze nyuma aza no kubwira nyina ko agomba gukomera kuko ntacyo aramira yakererewe. Yagize ati ”Mama ukomere, wanyifurije ibyiza iteka ariko ubu ntacyo ukiramira”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa yahamagaye kuri Radiyo ngo atungure umusore bakundana ku isabukuru ye y’amavuko gusa ibyo Nyamusore yamukoreye si iby’i Rwanda

Skizzy n’umugore we bibarutse imfura yabo || menya izina bamuhaye.