in

Umugabo yemeye kurongora umukobwa yari yafashe ku ngufu ahita akurirwaho igifungo ajya kwita ku mugore we

Urukiko rwo muri Pakistan rwarekuye umugabo w’imyaka 23, wemeye kurongora umugore ufite ubumuga yafashe ku ngufu.

 

Mu 2020 nibwo Daulat Khan yafashe ku ngufu umugore utumva w’imyaka 36. Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo yakatiwe igifungo cya burundu no kwishyura amande y’amadolari 440.

CNN yatangaje ko uwo mugore wafashwe ku ngufu, yaje kubyara umwana waturutse kuri uko gufatwa ku ngufu.

Muri uku kwezi, abo bombi babifashijwe n’inararibonye zo mu gace batuyemo, bemeye gusezerana nk’umugabo n’umugore, nk’uko amategeko ya Sharia abiteganya, urukiko rubiheraho rumurekura.

Ni umwanzuro wamaganywe na benshi bavuga ko kumvikanisha uwakoze icyaha n’uwagikorewe ari ubundi buryo bw’ihohoterwa kuri uwo mugore wafashwe ku ngufu.

Pakistan ni kimwe mu bihugu abagore bahohoterwa cyane, nk’umwaka ushize habarurwa abasaga 5200 bafashwe ku ngufu.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru y’incamugongo: Umwami wa ruhago Pele yatanze

Umuhanzi king james yahishuye byinshi ku bukwe bwe