in

Umugabo yateruye umugore we mu bukwe aramucika no hasi ngo poo!!!

Nk’ibindi birori byose by’ubukwe birangwa n’umunezero ,urimo no kubyina guhagije kubashyingiranywe¬† no kubatashye ubukwe , icyakora abo ngiye kubabwira bo ibyabo ntibyarangiye neza kuko imbere y’abatumirwa mu bukwe umugabo yakubise hasi umugeni we bikarangira bahise bitahira.

Ni amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo yishimanye n’umugore we ,mu bukwe ,icyakora ubwo barimo barabyina ntibyarangira neza, kuko umugabo yateruye umugore we ,akamucika no hasi ngo pi.

Uyu mugore wari mu ikanzu y’umutuku n’umugabo we bahise babandagara hasi ,abari batashye ubukwe bibananira kwiyumanganya bahita bankwenkwenuka , icyakora abari babagaragiye bakaba bahise bagerageza kubabyutsa ndetse ibirori bihita bihumuza.

Ibi bikaba byabereye mu gihugu cya Nigeria ku munsi wo kuwa kane nimugoroba ,tariki 05 Mutarama 2023.

Written by Twahirwa Issa

Migihe ugize ikibazo kunkuru yajye wampamagara kuri :

0788861099

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzi Davis d yahaye impano ikomeye abakunzi be izabafasha mu gutera akabariro

Umubikira yashyize hasi agakiza ashakana n’umufurere bahuye rimwe gusa