in

Umugabo yasohowe iwe n’umugore we ajya kubungera birangira amujyanya mu rukiko

Umugabo witwa Animasauma ukomoka mu gihugu cya Nigeria, ari mu marira menshi nyuma yo kwirikanwa mu rugo rwe n’umugore we yishakiye amukunze.

Uyu mugabo usanzwe ari umucuruzi w’ibukomoka ku mavuta yasutse amarira mbere yo kwinjira mu rukiko kubera umugore we wamusohoye mu nzu.

Nk’uko ikinyamakuru NAN kibitangaza ngo kuri wa kabiri uyu mugabo yagiye mu rukiko rwa Mapo Grade ‘A’  Customary Court muri Ibadan muri Leta ya Oyo.

Animasauma yabwiye urukiko ko umugore we yamwirukanye mu nzu ye, gusa ariko ngo nubwo yamwirukanye mu nzu ngo yakomeje kwita kubizima bwe bwari bushaririye nyuma yo kumeneshwa iwe.

Animasauma avuga ko yahuye na Kadijat (Umugore wa Animasauma) muri 2020 ubwo uyu mugore yari amaze gutandukana n’umugabo we wa mbere.

Animasauma akomeza abwira urukiko ko akimara kwakira uyu mugore yahise amuha ibyumba bitatu, kimwe cye ndetse n’ibindi bibiri by’abana be yabyaye ku mugabo wa mbere. Nyuma yo kumuha ibyumba yiyemeje guhita ashyingiranwa na we kuko basezeranye ku wa 20 Nyakanga 2020.

Animasauma avuga ko nyuma y’amezi make babanye nk’umugore n’umugabo, Kadijat yatangiye guhinduka atangira kwitwara nk’inkumi, bamwe mu basore bateretaga Kadijat batangiye gutuka Animasauma, Animasauma ahita afata umwanzuro wo kwimuka akava muri Ido akajya muri Ibadan.

Umunsi umwe Animasauma yatunguwe no gutaha agasanga umugore we ari kumwe n’undi mugabo mu nzu ye, Animasauma akibibona yararakaye cyane ahita ajya kubivuga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Oluyole Estate.

Animasauma asoza abwira urukiko ko Kadijat yamennye umutamenwa we akamwiba amafaranga ye yose yari arimo ndetse akamwiba n’ibindi bintu by’agaciro.

Ubwo uyu mugabo yari ari mu rukiko Kadijat we nta yari yaje mu rukiko kubera impamvu zitatangajwe.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Uko byari bimeze mu birori by’isabukuru y’amavuko y’umugore wa Mico The Best (video)

Mu magambo yuzuyemo amarangamutima menshi, Mama Cyangwe yifurije isabukuru nziza y’amavuko Papa Cyangwe