in

Umugabo yapfiriye mu mazi agerageza gufata amafoto

Umugabo wageragezaga gufata amafoto ari mu mazi waje kuhasiga ubuzima, ni Umwongereza wapfiriye mu nyanja ya Ibiza. Bivugwa ko uyu mugabo w’imyaka 35 yakoraga imyitozo yo gufotora mu mazi ari kumwe n’inshuti ye i Punta Galera.

Uyu mugabo utatangajwe amazina, aho yapfiriye ni aho abantu benshi bakunze kujya gufatira ikiruhuko i San Antonio. Amakuru avuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatatu mu cyumweru gishize ari bwo yitabye Imana.

Inshuti ye bari kumwe yazamuye induru ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’iminota 15 z’umugoroba mbere y’uko abapolisi n’inkeragutabara bakura uyu mugabo mu mazi, ariko ntibabasha kurokora ubuzima bwe. Ntabwo byahise bisobanuka icyateye urupfu rwe abapolisi ntibatangaje ku mugaragaro byimazeyo iyi mpanuka nk’uko Dailymail ibitangaza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuherwe Elon Musk yavuze ku mushinga we wo gushyira utwuma dukorana na mudasobwa mu bwonko bw’abantu

Wa mukobwa w’ikizungerezi wabyaranye na Safi Madiba ari mu munyenga w’urukundo n’umukunzi we mushya (AMAFOTO)