in

Umugabo yafunzwe imyaka 28 kubera umugore warose yamufashe ku ngufu

Ni inkuru ibabaje y’umugabo witwa Clarence Moses-El yafunzwe azira gufata ku ngufu umugore witwa Denver mu mwaka 1987 ubwo bari baraye basangiye inzoga.

Uyu mugabo yazize amaherere kuko atigeze asambanya uyu mugore ku gahato ahubwo ari uko uyu mugore yari yarose Clarence amufata ku ngufu hanyuma ahita amutanga kuri police.

Uyu mugabo yasabye ko hakoreshwa DNA ariko urukiko rurabyirengagiza hanyuma ahita atabwa muri yombi.

Mu mwaka wa 2013, umwe mu bari basangiye inzoga na Clarence ariwe Jackson, yamwandikiye ibaruwa ari muri gereza amubwira ukuntu arengana hanyuma mu mwaka wa 2016 urukiko rwanzura ko agomba gusohoka mu buroko.

Written by Geovanis

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 375 290

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yatawe muri yombi kubera umwana we yatwaye imodoka

Amafoto: Meddy yageze i kigali aje gushyingura umubyeyi we