in

YEGOKOYEGOKO NdababayeNdababaye

Umugabo yafashwe ku ngufu n’abagore babiri ,ibyamubayeho si iby’i Rwanda.

Ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amakuru n’ifoto by’umugabo wo muri Zimbabwe kuri ubu urimo ararwana n’ubuzima aho bivugwa ko ari muri koma, nyuma yo gushimutwa no gufatwa kungufu agasambanywa n’abagore babiri.

Raporo yerekana ko uyu mugabo ari mu bitaro aho arimo ararwana n’ubuzima bwe nyuma yo gushimutwa agahatwa ibiyobyabwenge maze agafatwa ku ngufu mbere yo kujugunywa ku muhanda n’abagore babiri bari bamaze kumusambanya.

Nk’uko byatangajwe n’igipolisi: “Uyu mugabo yavuye mu rugo nijoro gufata umugore we wari kwa nyirasenge mu gace batuyemo”.

“yagiye gutega bisi aho zihagarara ku kigo cy’ubucuruzi cya Mukwena aho yuriye Mazda Verisa yera yari irimo abantu batatu; abagore babiri bicaye imbere n’umugabo wari ku ntebe y’inyuma”.

Bivugwa ko igihe bari mu nzira, imodoka yahise ifata ikindi cyerekezo.Umugabo yabajije aho bari kumujyana, umushoferi amubwira ko ashaka kubanza gusiga umwe muri bagenzi be. Nyuma yo kugenda urugendo rurerure, umushoferi yarahagaze, ahagarika imodoka ahantu hitaruye ku muhanda wa kaburimbo werekeza kuri Dora Business Centre.Yatangiye gukeka ikibi maze agerageza kuva mu modoka, ariko umugore wari wicaye iruhande rwe amufata mu rukenyerero”.Nubwo umugabo yagerageje kwirwanaho, umwe mu bagore yahise asohora imbunda.Yamutegetse gutuza mbere yo kumutera urushinge rw’ibintu bitazwi ku itako ry’iburyo. Yahise ata ubwenge ku buryo atibuka uko byagenze nyuma, basimburanaga bamusambanya ari nako bamukubita.

Ntabwo byumvikana ukuntu urega yaje gusubira mu kigo cy’ubucuruzi cya Mukwena, ariko nyuma yaje kugarura ubwenge ho gato maze abwira umuzamu waho ibyamubayeho.

Yinginze umuzamu guhamagara umuvandimwe we kwihutira kuza aho ari. Umuvandimwe we yaraje maze amujyana ku bitaro bya Victoria Chitepo

Biravugwa ko uyu mugabo yataye ubwenge kandi ko atongeye kubugarura kuva yagezwa mu bitaro, kandi isuzuma ry’ubuvuzi ryamukorewe ryerekanye ko yafashwe ku ngufu agasambanywa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto: ihere ijisho ubwiza bw’umukobwa w’umu Dj wasusurukije abatashye ubukwe bwa Byiringiro Lague na Kellia

Uko byari bimeze ku munsi w’isabukuru y’umwana wa Diamond Platnumz na Zari wigaruriye instagram (AMAFOTO)