in

Umugabo wamenyekanye ku isi kubera guca agahigo ko kutoga yapfuye ubwo yageragezaga koga bwa mbere mu mateka ye

Umugabo wamenyekanye kwisi kubera kutoga yapfuye ubwo yageragezaga koga bwa mbere mu buzima bwe.

Umugabo wo muri Irani uzwi ku izina ry’umuntu wanduye cyane ku is kubera kutiyuhagira mu myaka 94 yari amaze ku isi.

Amakuru avuga ko ku wa kabiri, tariki ya 25 Ukwakira, Amou Haji, umaze imyaka igera kuri 60 atoga kandi akaba ingaragu, yapfuye ku cyumweru, tariki ya 23 Ukwakira.

Amakuru kandi akomeza avuga  ko Haji yari yaririnze kwiyuhagira kubera gutinya ko yagira icyo aba.

Icyakora, mu mezi make ashize, abaturage kubera bari bararambiwe umwanda we, bamujyanye mu bwogero bamuhatira kwiyuhagira ku ngufu.

Haji mbere atarapfa yavuze ko yahisemo ubu buryo bwo kubaho nyuma yo kugira ibibazo mu marangamutima mu busore bwe. Kuva icyo gihe, yarigunze yemeza ko atazongera kwiyuhagira.

Haji yangaga kandi ibiryo n’ibinyobwa bishya. Ibiryo yakundaga cyane byari ibinyomoro biboze, kandi yahisemo kunywa amazi yo mu mavuta ya rusti.

Bwana Haji yamaze ubuzima bwe bwose ahitwa Dejgah mu ntara ya Fars mu majyepfo ya Irani.

Ibitangazamakuru byo muri Irani byakoze filime ngufi yise “Ubuzima budasanzwe bwa Amou Haji” yakozwe ku buzima bwe mu 2013, Bwana Haji yitabye Imana afite imyaka 94.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wajyanywe mu nkiko azira kwanga gukorera abatinganyi keke y’ubukwe hamenyekanye umwanzuro w’urukiko

Real Madrid mu biganiro byanyuma n’umukinnyi ukomeye wa Tottenham ngwazayerekezemo