in

Umufana waraye akubise umuzamu wa Arsenal Aaron Ramsdale ni umukinnyi wa filime ukomeye ku isi!?

Mu mukino waraye uhuje Arsenal na Tottenham  mu ijoro ryo kuri icyi cyumweru ,tariki 15 Mutarama 2023 ,habayemo gushyamirana ubwo umukino wari urangiye ,,uku gushyamirana k’umuzamu wa Arsenal  Aaron Ramsdale  kwaje no gutuma ashotwa umugeri n’umwe mu bafana ba Tottenham.

Uyu mufana yakubise umugeri umuzamu Aaron Ramsdale   ubwo yari agiye inyuma y’izamu gufata amazi yo kunywa ariko amaze no gushyamirana na Richarlison wa Tottenham , aribwo umufana wa Tottenham n’ubundi wari inyuma y’ibyapa byamamaza kubibuga yakubitaga umugeri umuzamu wa Arsenal.

Abantu bakaba bari kuvuga ko witegereje neza umufana wakubise umugeri umuzamu Aaron Ramsdale   asa neza n’umukinnyi wa filime muri filime y’uruhererekane ya ‘The Inbetweeners’ Jay Cartwright .

Ubusanzwe uyu Jay witiranijwe n’umufana wakubise umugeri umuzamu wa Arsenal Aaron Ramsdale yitwa James Patrick Buckley akaba asanzwe ari umukinnyi wa filime ,ubivanga n’ubuhanzi ndetse n’ubunyamakuru yifashishije urubuga rwa youtube.

SOURCE;Sportsbible

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Shakira nuburakari bwinshi yashinyaguriye Pique ashyira igishushanyo cy’umupfumu imbere yinzu ye aharebana n’inzu y’umubyeyi wa Pique -AMAFOTO

Rayon Sports ibyayo byayoberanye! ubu noneho yerekeje amaso kuri rutahizamu wakiniye Young Africans yo muri Tanzania