in

Rayon Sports ibyayo byayoberanye! ubu noneho yerekeje amaso kuri rutahizamu wakiniye Young Africans yo muri Tanzania

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gushaka rutahizamu Ismael Moro ndetse na Makusu ikababura ubu yerekeje amaso kuri Hertier Makambo wakiniye young Africans.

Hashize igihe ikipe ya Rayon Sports ishaka umukinnyi utaha izamu ukomeye ukina nka nimero 9, benshi baravuzwe ariko iyi kipe ya ntiyigeze igira n’umwe itangaza gusa twamenye amakuru atandukanye avuga ko iyi kipe yashatse bikomeye Ismael Moro biranga yimukira kuri Jean Marc Makusu Mundele nawe kugeza ubu bakomeje gupfa amafaranga.

Iyi kipe yakomeje kugenda iganira na Makusu udafite ikipe kugeza ubu nyuma yo gutandukana na Saint Eloi Lupopo FC, usibye ko ibyo uyu musore agenda asaba ntabwo Rayon Sports ibyumva namba. Mundele arifuza kujya ahembwa ibihumbi 3 by’amadorari ndetse yajya atsinda igitego agahabwa ibihumbi 400.

Rayon Sports nyuma yo kubona Mundele arimo abagora cyane yerekeje amaso kuri rutahizamu wakiniye Young Africans witwa Heritier Makambo ukina nka nimero 9 ndetse akaba yaca no kumpande. Amakuru YEGOB yamenye ni uko muri iyi wikendi ishize aribwo ibiganiro hagati y’impande zombi byatangiye kandi begeze kure.

Uyu mukinnyi ukomoka nawe muri DRC ikipe ya Rayon Sports yatangiye kuganira nawe gusa bitewe nuko uyu mugabo w’imyaka 28 akomeye nta kizere abantu bahereza iyi kipe kuba yamwumvisha kuza gukina hano mu Rwanda bitewe n’amakipe akomeye yakiniye arenze Rayon Sports.

Hertier Makambo yakiniye amakipe akomeye hano muri Afurika y’iburazirazuba ndetse n’Afurika muri rusange harimo Young Africans, Horoya AC, FC Saint Eloi Lupopo hamwe na DC motema Pembe ariko kugeza ubu ntakipe afite.

Heritier Makambo udafite ikipe arimo gushakwa na Rayon sports

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umufana waraye akubise umuzamu wa Arsenal Aaron Ramsdale ni umukinnyi wa filime ukomeye ku isi!?

Umukobwa uri mu mashusho y’indirimbo ya King James yahagarariye Nigeria mu irushanwa rya Miss Universe -AMAFOTO