in

Umubyeyi w’umunyamakuru Ernesto yitabye Imana

Kankwisi Drocelle ubyara umunyamakuru Ugeziwe Erneste wamamaye nka Ernesto mu myidagaduro y’u Rwanda, yitabye Imana kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 9 Nyakanga 2021, azize uburwayi.

Uyu mubyeyi wari ufite imyaka 73 yaguye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, aho yari amaze iminsi arwariye.

Inkuru y’urupfu rwe yatangajwe na Ernesto abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze aho yavuze ko yababajwe no kumenyesha abantu urupfu rw’umubyeyi we.

Yagize ati “Mu gahinda gakabije tubabajwe no kubamenyesha urupfu rwa mama wanjye, Drocelle Kankwisi. Tubashimiye urukundo n’amasengesho yanyu.”

Erneste Ugeziwe yamenyekanye nka “Ernesto” kuri Televiziyo y’u Rwanda na Magic Fm mu biganiro bijyanye n’imyidagaduro. Yerekeje muri Amerika ku itariki 19 Gashyantare 2016 agiye kuhakomereza amashuri mu Cyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, mu Ishami ry’ibijyanye n’Itangazamakuru n’Ikoranabuhanga.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore wabyaranye na Diamond Platnumz ari mu munyenga w’urukundo na Rick Ross.

Amafoto y’abastar nyarwanda yabiciye bigacika muri iki cyumweru