in ,

Umu pastor wisabiye urupfu kubera urukundo akunda umugore we akomeje kuvugisha benshi

Umu pastor wisabiye urupfu kubera urukundo akunda umugore we akomeje kuvugisha benshi.

Umu pastor witwa Enoch Adeboye, ukorera ubutumwa bwe mu gihugu cya Nigeria akaba ari naho akomoka, ndetse akaba akuriye itorero rya Redeemed, yatangaje abantu bitewe n’uburyo yagaragaje mo urukundo akunda umugore we.

Uyu mu pastor abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, ubwo yari ari kwifuriza umugore we isabukuru y’imyaka 75, yagize ati ” uretse agakiza nahawe na batisimu nahawe, undi mugisha nahawe ni umugore wange, rero isengesho ryange ni ukuzapfira rimwe n’umugore wange kuko sinakwibona yansize”.

Uko ni ko uyu mu pastor yisabiye urupfu mu rwego rwo kugaragaza urukundo rw’ukuri akunda umugore we.

Abantu babonye ubu butumwa, bamwe babishimye abandi barabintenga bavuga ko kwaba ari ukwikunda kuko baba bateye abana babo agahinda gakabije.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu mafoto ashotorana: Ange Dababy yongeye kwerekana ibyiza bimutatse atitaye ku myambarire ye ishotorana (Amafoto)

Miss Umutesi Lea yatomoye umugabo we karahava