in

Ubutumwa bwa Manishimwe Djabel mbere y’umukino APR FC ifitanye na Gasogi United buratangaje

Manishimwe Djabel uheruka kugaruka mu kibuga nyuma y’igihe kinini yarahanwe yahaye ubutumwa abafana ba APR FC mbere y’umukino iyi kipe ye ifitanye na Gasogi United.

Kuri uyu wa gatanu ku isaha ya saa Moya z’umugoroba, ikipe ya APR FC iraza gukina n’ikipe ye Gasogi United imaze iminsi ikubita agatoki ku kandi ivuga ko igomba gutsinda ku bubi na bwiza igakuraho ikintu cyo guhora batsindwa na APR FC.

Manishimwe Djabel wongeye akagirwa Kapiteni w’abakinnyi ba APR FC nyuma y’ibihano, yahaye ikiganiro itangazamakuru avuga ko abafana ba APR FC badakwiye gucika intege ahubwo bagomba kuza kubashyigikira kugirango babone intsinzi.

Yagize Ati” Umukino wa Gasogi United twiteguye kuwukina neza tukarema uburyo bwinshi bwajya mu izamu tukabasha kubona amanota 3. Ikintu twasaba abafana ni ugukomeza kudushyigikira, APR ni ikipe ikomeye ikeneye ubufasha bw’abafana. Iyo tugiye ku mukino tukabona abafana ari benshi, hari morale byongera ku bakinnyi rero icyo tubasaba bajye bagira morale baze babane natwe hari izindi ngufu bitwongerera.”

Ubu butumwa Djabel yatangaje buteye ubwoba ku bafana ba Gasogi United bitewe nuko bazi ko mu ikipe ya APR FC bataragaruka neza nyuma y’ibibazo bikomeye bamaranye iminsi, gusa Djabel ibi yabitangaje ubona ko ubu abakinnyi bose bameze neza nkuko byari bisanzwe.

Izi kipe zigiye guhura zirakurikirana ku rutonde rwa shampiyona hano mu Rwanda. APR FC kugeza ubu ifite amanota 19 iri ku mwanya wa 4 naho Gasogi United yo iri ku mwanya wa 5 n’amanota 18, ibi bivuze ko ikipe yatsinda indi yahita igira amanota ari hejuru cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

“Naho isi yose yakwanga nzaba mpari”-Umunyamakuru Rugangura Axel yerekanye umukobwa wamutwaye umutima

Ubugabo butisubiyeho bubyara ububwa!, Rayon Sports yatinye kugeza ikirego muri FERWAFA